Umuhanzi uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, Kevin Mbuvi Kioko wamamaye nka Bahati, ari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali mu rugendo rushamikiye ku Nama y’ubushabitsi asanzwe akora, ndetse byitezweho azahura na Bruce Melodie.
Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Baby You’ yakoranye na Nadia Mukami, yifashishije konti ye ya
Instagram, yagaragaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 yitabiriye
inama yabereye muri Hoteli ya Four Points by Sheraton iherereye iruhande rwa
Serena Hotel, ijyanye n’ubushabitsi no kurusha gukomeza kubaka ubukungu bwe
butajegajega.
Umwe mu bazi iby’urugendo rwe, yabwiye
InyaRwanda ko uretse ‘Business’ zatumye aza mu Rwanda, Bahati azaherekeza Bruce
Melodie i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ubwo azaba aririmba mu bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira.
Yavuze ati “Yageze i Kigali muri
gahunda z’akazi ke gasanzwe. Ariko agiye kuba ari kumwe na Bruce Melodie,
ndetse azaba ari Gisenyi muri Rubavu aho Bruce Melodie azatamira Abanyarwanda
muri MTN Iwacu Muzika Festival.”
Ku wa 27 Nyakanga 2024, Bahati
yatangaje ko yifashishije Bruce Melodie mu biganiro bica ku rubuga rwabaye
ikimenyabose mu kwerekana amashusho ruzwi nka ‘Netflix’ bivuga ku buzima
bw’umuryango we yise “The Bahati’s Empire.”
Ibi biganiro bivuga ku buzima bwite
bwabo bizwi nka 'Reality TV Show'. Bahati na Bruce Melodie bafitanye ubushuti
bwihariye, ndetse bafitanye indirimbo zizasohoka mu gihe kiri imbere.
Muri Gashyantare 2024, ni bwo Bruce
Melodie yagiriye uruzinduko muri kiriya gihugu, ahura na Bahati kandi agirana
ibiganiro n’abantu banyuranye barimo n’abanyeshuri ba Kaminuza.
Bahati yigeze kuvuga ko Bruce Melodie
ari inshuti ye y’akadasohoka, biri mu mpamvu amwakira iwe nk’umushyitsi
w’imena. Amashusho n’amafoto byagiye hanze muri kiriya gihe, byagaragaje
umubano udasanzwe aba bombi bafitanye.
Ubwo yari muri Kenya, ni na bwo
Bahati yifashishije ikipe ye bakorana bafata amashusho agaragara mu
ruhererekane rw’inkuru mbarankuru ku muryango we yise ‘The Bahati’s Empire’
agaragaramo Bruce Melodie aho baganira ku ngingo zinyuranye.
Muri Kamena 2023, Bahati yasohoye
indirimbo ‘Diana’ yatuye umugore we Diana Marua yakoranye na Bruce Melodie.
Bahati ni umuririmbyi w’umunya-Kenya
wavukiye muri karitsiye y’abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze
umubyeyi we (Nyina) ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko.
Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko
Se yahise amuta we n’abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya.
Ati “Byari bigoye cyane.”
Izina rye rizwi cyane muri Kenya
binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi
wa Gospel mu bihembo Afrima Awards.
Aherutse kuvuga ko ashaka gukora
cyane, izina rye rikavugwa cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko
rutishoboye.
Bahati uzwi mu ndirimbo nka ‘Mama'
asanzwe afite umugore witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana
be bwite, anafite undi mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.
Ati “Kuba tubanye imyaka umunani
(n'umugore we) binyibutsa aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho
gukomeza guca bugufi.”
Bahati yagarutse i Kigali muri
gahunda za ‘Business’ no gutemberera mu Mujyi wa Kigali
Bahati asanzwe afitanye ubushuti
bwihariye na Bruce Melodie, ndetse yamwifashije mu biganiro byo kuri Netflix
Bahati azajyana na Bruce Melodie mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizasorezwa mu Karere ka Rubavu
Bahati yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DIANA’ YA BAHATI NA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO